Kigali

Muhinde yahishuye uko yaretse gukinira Kiyovu Sports y’abato akinjira mu banyarwenya-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:4/10/2024 18:35
0


Umunyarwenya wamamaye nka Muhinde yatangaje ko mu myaka ye akiri muri Kaminuza yagerageje amahirwe abasha gukinira mu ‘Academie' ka Kiyovu Sports, ariko ko ubuzima yari abayemo i Musanze bwatumye atekereza icyo yakora kugirango agere mu Mujyi wa Kigali.



Ni umwe mu banyarwenya bigaragaje cyane kuva mu myaka ibiri ishize. Ndetse nawe avuga ko binyuze mu bitaramo bya Gen-Z Comedy, ari gutekereza uburyo yakora igitaramo cye bwite mu rwego rwo kugaragaza ko uwatangiye akiri muto ubu yakuze.

Uyu musore yibanda cyane ku rwenya rugaruka ku bantu banyuranye cyane cyane ibyamamare, ariko kandi umubare munini wamumenye binyuze mu kuba atera urwenya ku bantu bagufi, ingorane bahura nazo iyo baganira n’abantu baba basumba n’ibindi binyuranye.

Kuva yakwinjira ku rutonde rw’abatera urwenya muri Gen-Z Comedy, uyu musore ntasiba ku rupapuro rw’abantu batumirwa, kandi amashusho ye atembagaza ibihumbi by’abantu, akunze gusakara cyane ku mbuga nkoranyambaga zirimo Tik Tok.

Mu kiganiro na InyaRwanda, Muhinde yavuze ko yakuze agerageza gukina umupira w’amaguru, kuko yumvaga ari impano ye, ndetse yashakishije amahirwe akina muri Kiyovu Sports y’abato, ariko aza kubivamo kuko yabonaga atabasha kumvikana muri Kigali nk’uko yabishakaga.

Ati “Hari nyuma ya Covid-19 nsoje amashuri yisumbuye, ndi kwiga Kaminuza i Musanze, ariko nkiga i Musanze ntahakunda, kuko nahagiye ntahashaka. Nigaga "E-Commerce" noneho mbona nkeneye ikintu gituma mpuga kuko sinari nkikina umupira w'amaguru nka mbere, ariko bitari ibya kinyamwuga, kuko nakinnye mu ikipe y'abato ya Kiyovu ubwo nari mfite imyaka 10 y'amavuko."

Muhinde avuga ko ariwe wafashe icyemezo cyo kuva muri Kiyovu, kubera ko yabonaga ko umupira w'amaguru utazamuhira. Ariko avuga ko yiyumvagamo umupira w'amaguru cyane, ku buryo yumvaga gutera urwenya bizaba amahitamo ye ya kabiri, ndetse avuga ko nyuma ya Covid-19 yatangiye kugaragaza amahirwe ye.

Yavuze ko uyu munsi aho ageze ahacyesha Fally Merci utegura ibitaramo bya Gen-Z Comedy wamuhaye umwanya akigaragaza, ndetse na Babou wamutinyuye bijyanye n’uburyo agomba kwigaragaza imbere y’abantu, ndetse n’uko atondeka urwenya avuga.

Ati “Ni abantu babiri! Hari Fally Merci niwe byose. Hakaba na Babou kuko niwe wantinyuye anshyira muri ibi bintu, ni nawe watumye nza muri ibi bintu.”

Yavuze ko urugendo rwe rwatangiye akora muri Comedy Knights, nyuma yinjira mu bitaramo bya Gen-z Comedy kuva icyo gihe. Uyu musore avuga ko imyaka ibiri ishize atera urwenya 'insigiye umukoro w'ibyo mbona ngomba gukura mu nzira'.

Muhinde asobanura ko kenshi ibyo ateraho ubwenya 'ni ubuzima busanzwe', kuko isa n'isaha ashobora kujya mu nganzo, igihe cyose abonye ikintu kijyanye n'akazi ke.


Muhinde yatangaje ko yagerageje gukina umupira w’amaguru ahereye muri Kiyovu y’Abato


Muhinde yavuze ko Fally Merci na Babou aribo babaye urufatiro rwo kugerageza amahirwe mu gutera urwenya


Muhinde yibanda cyane ku rwego rugaruka ku bantu bazwi, ndetse n’abantu bagufi

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO CYIHARIYE TWAGIRANYE NA MUHINDE

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND